1994
Aho urugendo rwatangiriye
Mu Rwanda nyuma ya jenoside, Rosine yakoranye n’umuryango Save the Children Fund UK. Yafashije abana bari mu bwigunge badafite ababarera kongera guhura n’imiryango yabo no kongera kugira imibereho itekanye.

Itangazo ryo guharanira ubudaheza
Buri muryango ukwiriye gushyigikirwa. Buri sosiyete itera imbere binyuze mu kudaheza.
Menya ibikorwa byeUmwana ku isonga.
Autisme ntiyakagombye na rimwe kuba impamvu yo guhezwa.
Impinduka itangira kuboneka iyo abantu bakuru bize gusobanukirwa umwana, aho kuba ari we wenyine usabwa guhinduka ngo yisanishe n’ubuzima bumuzengurutse bwo butabanje guhindurwa. Impinduka irambye kandi iboneka iyo imiryango yemerwa nk’abafatanyabikorwa, ndetse n’ababigize umwuga bagahabwa ibikoresho bifatika, ubufasha n’igihe bituma kudaheza babigira imikorere n’imibereho ya buri munsi.
Kubaka ibisubizo bifatika kuri Autisme muri Afurika
Rosine ni umunyarwandakazi w’impuguke mu bya Autisme, imikurire y’imikorere y’ubwonko n’uburezi budaheza. Yashinze Autisme Rwanda, kandi ahuza ibikorwa byo mu kazi ka buri munsi, amahugurwa y’abanyamwuga no gushyiraho inzego zo gutanga ubufasha, kugira ngo ubumenyi bwihariye bujye ahagaragara bukoreshwe mu gufasha abana n’imiryango.
Menya Autisme Rwanda ↗imyaka y’ubunararibonye mu mirimo mu Bufaransa no muri Afurika
abana n’imiryango bafashijwe kuva mu 2014
Abafasha b’umwuga bahuguwe kugira ngo barusheho gufasha
« Ubumenyi bugira imbaraga iyo bugeze ku mwana. »
1994
Mu Rwanda nyuma ya jenoside, Rosine yakoranye n’umuryango Save the Children Fund UK. Yafashije abana bari mu bwigunge badafite ababarera kongera guhura n’imiryango yabo no kongera kugira imibereho itekanye.
Mu Bufaransa
Yungutse ubunararibonye bukomeye binyuze mu bikorwa byo gufasha abana n’abantu bakuru bafite Autisme, ari na bwo yaje kubona impamyabumenyi ya kaminuza mu bya Autisme n’ibindi bibazo bifitanye isano na yo, yakuye muri Université Claude Bernard Lyon 1.
2010–12
Nk’umwe mu banyarwanda baba mu mahanga, Rosine yinjiye muri gahunda ya MIDA Grands Lacs y’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (OIM), kugira ngo ahugure abafasha b’umwuga no kuzamura ubushobozi bw’imbere mu gihugu bujyanye no gufasha abantu bafite autisme.
2014
Atanga igisubizo kirambye, gishingiye ku kuri kw’imibereho n’ibikenewe mu gihugu, hagamijwe gufasha abana bafite Autisme, imiryango, abafasha b’umwuga n’abandi banyarwanda muri rusange.
Uyu munsi
Intambwe ikurikira ni ukwandika no kubika neza ubu buryo dukoresha bw’ikitegererezo, kubwigisha no kubusangiza abandi, ku buryo abafatanyabikorwa bacu bo muri Afurika nabo bashobora kubwifashisha mu buryo bujyanye n’imibereho yihariye yaho bari hatandukanye.
Kudaheza byubakwa mu bihe byo kwiga, mu byishimo no mu gihe umuntu yumva ko ari umwe mu bandi.
Umwana ushobora kwiga, akavugana n’abandi, ndetse akagira n’uruhare mu bikorwa abera imbaraga umuryango mugari abarizwamo.
Guhugura umufasha w’umwuga umwe bishobora kuzana impinduka nziza kandi zirambye mu mibereho ya buri munsi y’abana benshi.
Ubufasha butangirira ku gutega amatwi imiryango, guha agaciro ibihe bitoroshye banyuramo no gufatanya na bo kubaka ibisubizo.
Ubumenyi bwa siyansi bugira umumaro wuzuye iyo buhindutse ibikorwa bifatika mu gukemura ibibazo kandi bishobora kwifashishwa mu buryo buhuye n’umuco n’imiberereho yihariye y’aho abantu runaka bari..
Ahakorerwa igerageza ry’ibikorwa.
Ikigo gikora uko bikwiye ni ahantu ibitekerezo bipimirwa ku musaruro bitanga. Ibikorwa biragenzurwa, bigahuzwa n’ibikenewe, bigasuzumwa kandi bikandikwa ngo bibikwe, ari na ko abana n’imiryango bakomeza guhabwa ubufasha bwa buri munsi.
Uburyo bw’imikorere
Amasomo ava mu kazi ka buri munsi niyo ahinduka umurongo w’imikorere ushobora gusangizwa abandi: amahame, amahugurwa, ibikoresho by’uburezi, amabwiriza y’imikorere, ubugenzuzi n’uburyo bwo gusuzuma ireme.
Umufatanyabikorwa
Abayobozi ba buri hantu bahuza ubu buryo bw’imikorere n'imiterere yihariye y'aho bakorera, mu gihe amahugurwa, amabwiriza yo kurinda abana, n'isuzuma rihoraho ry'ireme bikomeza kubungabunga amahame asabwa'iki kitegererezo.
Ibikorwa mu ngiro mbere y’inyigisho mu magambo
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bizewe ritangirira ku bikorwa byamaze gukorerwa igerageza ku bana, ku miryango no ku bafasha b’umwuga.
Guha itsinda rishinzwe imirimo ibikoresho bikenewe
Kubaka ikigo
Gushimangira urwego rw’’imikorere inoze
Kuba ikitegererezo
Ni ihuriro ry’abafatanyabikorwa, si amashami y’ubucuruzi
Buri kigo cyagumana ubwigenge mu miyoborere yacyo kandi kigashingira ku muryango mugari kibarizwamo, ari na ko cyungukira ku buryo rusange bw’imikorere, amahugurwa y’abakozi, ubufasha buhoraho n’isuzuma ry’ireme ry’imikorere rihoraho.
Gusuzuma ibikenewe bijyanye n’umwihariko w’ahantui, imiyoborere, umutungo n’ubushobozi bwo kurinda abagenerwabikorwa.
Guha itsinda rigiye gutangiza ikigo gahunda ikurikizwa, ibikoresho n'amahame ngengamikorere afatika
Kuyobora ishyirwa mu bikorwa binyuze mu gutanga ubufasha bwa tekiniki n’ubugenzuzi.
Gutanga icyemezo cy’umufatanyabikorwa gishobora kuvugururwa nyuma y’isuzuma, nyuma yaho hakajya hakorwa isuzuma rihoraho.
Umufatanyabikorwa ushinze ikigo ashyiraho
Imiyoborere y’ikigo · inyubako · itsinda ry’abakozi · imikoranire n’abatuye muri ako gace · inkunga y’igihe kirambye
Gahunda y’ikitegererezo ya Rosine Kamagaju itanga
Amahugurwa · amabwiriza y’imikorere · ibikoresho by’uburezi · ubugenzuzi · isuzuma · ibipimo bigaragaza ireme ry’imikorere
Kuva ku bunararibonye bwo mu kazi ka buri munsi kugera ku rwego rwo gutanga umusanzu mu bikorwa rusange.
Rosine ageza ibitekerezo bye kuri za guverinoma, kaminuza, imiryango nterankunga, abafasha b’umwuga mu burezi no mu buzima, ndetse n’imiryango. Ahuza ukuri kw’imibereho y’abantu bafite Autisme n’ibyemezo bikwiriye bifatwa mu bijyanye n’amahugurwa, ubufatanye n’imiryango, uburezi budaheza n’ireme rya serivisi zitangwa.
Autisme muri Afurika: imbogamizi n’icyerekezo
Kubaka inzego z’uburezi budaheza
Gufasha imiryango nyuma yo gusuzuma no kwemeza Autisme
Kuva mu bukangurambaga ujya mu bikorwa
Guhugura abazahugura abandi no kwagura ubushobozi bw’imbere mu gihugu · Kigali · 2010–2013
Kurinda no kongera guhuza abana badafite ababarere n’imiryango yabo· Rwanda · kuva mu 1994
Gutoranya Autisme Rwanda mu bikorwa by’uburezi byatewe inkunga
Kwitabira ihuriro mpuzamahanga no kumenyekanisha ihame ryo kudaheza
Dutangire ikiganiro
Tumira Rosine gutanga ikiganiro, guhugura itsinda cyangwa kukwigira uburyo hatangizwa ikigo cyemewe nk’umufatanyabikorwa mu gihugu cyawe.